Umwaka wa 44 n° idasanzwe Year 44 n° special yo ku wa 30 Nyakanga 2005 of 30 July 2005 44ème Année n° spécial du 30 juillet 2005 Igazeti ya Leta Official Gazette Journal Officiel ya Repubulika of the Republic de la République y’u Rwanda of Rwanda du Rwanda Ibirimo/Summary/Sommaire Amategeko/Laws/Lois N° 11/2005 ryo ku wa 29/07/2005 Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo n° 4032 RW yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 23 Gashyantare 2005, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi magana arindwi z’Amadetesi (16.700.000 DTS), agenewe umushinga wihutirwa w’isanwa ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi........................ N° 12/2005 ryo ku wa 29/07/2005 Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo n° 438 yashyiriweho umukono i Kigali , kuwa 09 Kamena 2005, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere cy’Ibihugu by’Amajyaruguru y’i Burayi (NDF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni eshanu z’amayero (5.000.000 EUR), agenewe umushinga wihutirwa w’isanwa ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi........................ N° 13/2005 ryo ku wa 29/07/2005 Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano n°2100150008943 yashyiriweho umukono i Tunis muri Tuniziya, ku wa 25 Gashyantare 2005, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (FAD), yerekeye inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi magana abiri za «Unites De Compte» (15.200.000 UC), agenewe umushinga w’umuhanda Gitarama-Ngororero-Mukamira.. N° 14/2005 ryo ku wa 29/07/2005 Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano n° 1006P yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 16 Mata 2005, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga, yerekeye inguzanyo ingana na miliyoni cumi z’Amadolari y’Abanyamerika (10.000.000 USD), agenewe umushinga w’umuhanda Gitarama-Ngororero- Mukamira.........................................................................................................................