ITEKA RYA MINISITIRI N° 060/15.00/07 RYO KUWA 20/02/2007 RIHA UBUZIMAGATOZI KOPERATIVE «TUZAMURANE-KAGINA» Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative ; Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 120, iya 121 n’iya 201 ; Ashingiye ku Itegeko n° 31/1988 ryo kuwa 12 Ukwakira 1988 rigena imitunganyirize y’amakoperative, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9 ; Ashingiye ku Iteka rya Perezida n° 27/01 ryo kuwa 18 Nyakanga 2004 rigena amwe mu mateka y’Abaminisitiri yemezwa atanyuze mu nama y’Abaminisitiri, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya mbere n’iya 2 ; Abisabwe na Perezida wa Koperative «TUZAMURANE-KAGINA», ifite icyicaro i Kagina, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, mu rwandiko rwe rwo kuwa 12 Mutarama 2007 ; ATEGETSE : Ingingo ya mbere : Koperative «TUZAMURANE-KAGINA», ifite icyicaro i Kagina, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, ihawe ubuzimagatozi. Ingingo ya 2 : Koperative «TUZAMURANE-KAGINA» igamije guteza imbere ubucuruzi bw’amabuye muri za kariyeri (carrière) n’ubucuruzi bwayo. Ingingo ya 3 : Iri teka ritangira gukurikizwa umunsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Kigali, kuwa 20/02/2007 Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Guteza imbere Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative ; MITALI-K-Protais (sé)